RFL
Kigali

Ikiganiro kirambuye na Alyn Sano umwe mu bahanzikazi b'abahanga u Rwanda rufite-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/08/2019 14:48
0


Alyn Sano, umwe mu bahanzikazi bato bageze ku rwego rwiza mu muziki we, akaba akunzwe cyane mu buhanga afite mu kuririmba, aherutse gushyira hanze indirimbo ‘We the Best’’ yafatanyije na Yvan Buravan iri muri zimwe zikunzwe muri iyi munsi. Twagiranye nawe ikiganiro.



Alyn Sano akunzwe mu ndirimbo ‘Witinda’,’Naremewe Wowe’’, ‘Rwiyoborere’, ‘We The Best’ yafatanyije n'umuhanzi Yvan Buravan ndetse n'izindi nyinshi zakunzwe na benshi. Avuka mu muryango w'abana 5 akaba ari uwa 3. Afite nyina gusa, se akaba yaritabye Imana ubwo uyu muhanzikazi yari akiri muto. Usibye kuririmba mu bitaramo anacuranga umuziki w'umwimerere (Live Music) mu ma hotel.


Mu kiganiro kirambuye kiri mu rurimi rw'Icyongereza INYARWANDA TV yagiranye na Alyn Sano, uyu muhanzikazi yahishuye ko kuba afatanya ibi bintu ari umurimo utoroshye na cyane ko benshi mu bahanzi bakora nk'ibyo akora usanga babogamira muzika bakora gusa akavuga ko we yaje kubereka ko iyi mirimo ishobora gufatanywa kandi igakorwa neza.

Yagize ati "Mu by'ukuri ni umurimo ugoye ariko kandi ushoboka gusa iyo ugiye kugereranya usanga bisaba ko umuntu ahitamo kimwe ari nayo mpanvu nshaka kuvuguruza abavuga ko utabangikanya umuziki n'umuziki w'umwimerere, kuko nk'ubu njye ndabibangikanya kandi byose nkabikora neza."

Abajijwe uko yiyumvise guhura n'icyamamare Yvonne Chakachaka yavuze ko ari ikintu buri wese yakwishimira by'umwihariko nk'umuhanzi ngo byamuteye imbaraga ndetse avuga ko ari ishema kuba yarahuriye na Yvonne ku rubyiniro rumwe bakaririmbana ikirenze icyo kandi akanamushyira ku mbuga nkoranya mbagaze avuga ko amwishimiye.


Mu gusoza yageneye abakunzi ba muzika ye ubutumwa abashimira ku bwo kumva ibihangano bye by'umwihariko anabasaba gusangiza umuziki we no ku bandi utarageraho. Yaboneyeho kandi n'umwanya wo guha ubutumwa abana b'abakobwa bagenzi be abashishikariza kuba abo ari bo bakirinda kugendera ku bandi kuko we ahamya neza ko iyo umuntu agendeye ku wundi bimuvuna kandi bigatuma ataba we nyawe yakagombye kuba.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALYN SANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND